Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Mu by’uku...
Hadithi y'impamo
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusa...
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzazana igihimbano mu id...
Hadithi y'impamo
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an...
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’im...
Hadithi y'impamo
Yakiriwe na Muslim

Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) iratubwira ko Malayika Djibril (Allah amuhundagazeho amahoro) yaje aho abasangirangendo bari bari ari mu ishu...
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze ati: "Ubu...
Hadithi y'impamo
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije ubuyisilamu nk'inyubako yubatse neza ku nkingi eshanu ziyifashe, andi mategeko asigaye...
Hadithi yaturutse kwa Muadh (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yampetse ku ndogobe bitaga...
Hadithi y'impamo
Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufiteho, kandi ko ubure...

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibikorwa byose kugira ngo byemerwe byubakira ku mugambi; iri rikaba ari n'itegeko rusange ku bikorwa byose umuntu akora byaba ibikorwa byo kwiyegereza Allah ndetse n'ibindi bikorwa rusange. Bityo uzagambirira ko igikorwa cye kimubyarira inyungu, nta kindi azabona uretse izo nyungu ntazagihemberwa. N'uzagambirira kwiyegereza Allah Nyir'ubutagatifu, igikorwa cye azakibonera ibihembo n'ingororano kwa Allah, n'ubwo cyaba ari igikorwa gisanzwe nko kurya no kunywa. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itanga urugero rugaragaza uruhare rw'umugambi mwiza mu bikorwa hamwe n'uko bingana ukurikije uko bigaragara, igaragaza ko uzagambirira mu kwimuka kwe kwishimirwa na Allah, uko kwimuka kwe kuzaba kwemewe mu mategeko ndetse azaguhemberwa kuko yabaye umunyakuri mu mugambi we. N'uzagambirira mu kwimuka kwe inyungu z'iyi si nk'umutungo, icyubahiro, ubucuruzi, umugore, ntacyo azabona usibye izo nyungu yaharaniye, ndetse nta n'umugabane azagira mu ngororano zo kwa Allah.
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an na Sunat, kizamugarukira, kandi ntikizemerwa imbere ya Allah.
Hadeeth details

Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) iratubwira ko Malayika Djibril (Allah amuhundagazeho amahoro) yaje aho abasangirangendo bari bari ari mu ishusho y'umugabo utazwi, no mu buryo yari ameze n'uko yari yambaye imyambaro y'umweru de, n'umusatsi wirabura cyane, nta cyagaragazaga ko ari ku rugendo nk'umunaniro n'ivumbi, n'umusatsi udasokoje, n'imyambaro yanduye, kandi muri bo nta n'umwe wari umuzi. Yasanze bicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko araza yicara imbere yayo nk'uko umunyeshuri yicara imbere ya mwalimu, nuko ayibaza ku buyisilamu, nayo imusubiza imubwira inkingi zabwo eshanu zikubiyemo ubuhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa yayo, no kwitwararika iswala eshanu, gutanga amaturo ahabwa abayakwiye, gusiba ukwezi kwa Ramadhan, no gukora umutambagiro ariko k'ubishoboye. Uwari ubajije aravuga ati: Uvuze ukuri! Nuko bitangaza abasangirangendo bibaza ukuntu yabaza nk'utazi igisubizo, hanyuma agasubiza avuga ati: Uvuze ukuri! Arangije ayibaza ku bijyanye n'ukwemera, imusubiza imubwira inkingi esheshatu z'ukwemera; arizo: Kwemera ko Allah ariho ukemera n'ibisingizo bye, ukaba ariwe uharira ibikorwa nko kurema, ndetse ukamuharira kugaragirwa, ukanemera ko abamalayika baremwe na Allah mu rumuri ari abagaragu bayo bubahitse batajya bamwigomekaho ku itegeko atanze ahubwo bararyubahiriza, ukemera ibitabo Allah yoherereje Intumwa ze bimuturutseho nka Qur'an, Tawurati, Injiili n'ibindi. Ukanemera Intumwa Allah yohereje kwigisha ubutumwa bumuturutseho ngo zibushyitse ku bantu nka Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa, n'uwazisozereje Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'izindi ntumwa n'abahanuzi. Ukemera umunsi w'imperuka ukubiyemo ibizaba ku muntu nyuma y'urupfu nk'uko azaba amerewe mu mva ashyinguyemo n'ubuzima azaba abayemo, no kuba umuntu azazurwa nyuma y'urupfu agiye kubarurirwa, maze iherezo rye rikaba mu ijuru cyangwa se mu muriro. Ndetse ukanemera ko Allah yagennye ibintu byose bijyanye n'ubumenyi bwe bwabanje, ndetse n'ubugenge bwe, bikaba byarananditswe ndetse na Allah ashaka ko biba gutyo, kandi bikaba nk'uko yabigennye, akanabirema gutyo. Arangije ayibaza ku bijyanye na Ihsaan, imusubiza ko ari ukugaragira Allah nkaho umureba, utabasha kugera kuri urwo rwego, ukamugaragira wumva ko we akureba. Bityo urwego rwa mbere ari narwo rw'ikirenga ni ukumva ko Allah umureba, naho urwa kabiri ni ukumva ko Allah akubona. Arangije ayibaza igihe imperuka izabera, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ubwo bumenyi ari Allah wenyine ubufite, bityo nta wundi mu biremwa bye uzi igihe uzabera usibye we gusa, kandi ko ubaza ataba kimwe n'ubazwa. Arangije ayibaza ibimenyetso bizabanziriza imperuka, imusubiza ko mu bimenyetso byawo ari ubwiyongere bw'abaja bazabyarana na ba sebuja, abana babyaranye nabo, nabo bakaba ba sebuja, cyangwa se kwiyongera ko kwigomeka kw'abana kuri ba nyina bababyara bakabafata nk'abaja babo. No mu bimenyetso byawo kandi ni ukuba mu bihe bya nyuma abashumba b'amatungo n'abakene bazagira ubutunzi bwinshi, maze bakarushanwa kubaka imitamenwa. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibwira abasangirangendo ko uwayibazaga ari Malayika Djibril wari waje kwigisha abasangirangendo idini ryabo.
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagereranyije ubuyisilamu nk'inyubako yubatse neza ku nkingi eshanu ziyifashe, andi mategeko asigaye niyo yuzuza iyo nyubako. Inkingi ya mbere: Ni ubuhamya bubiri ari bwo: Guhamya ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri usibye Allah no guhamya ko Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Ubu buhamya bwombi ni inkingi imwe, kandi ntizitandukana, umugaragu abuvuga bwombi yiyemerera ko Allah ari umwe rukumbi kandi ko ari we wenyine ukwiye kugaragirwa nta wundi. Akabishyira mu bikorwa, ndetse yemera ubutumwa bwahishuriwe Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), anamukurikiza. Inkingi ya kabiri: Ni uguhozaho iswalat, ari zo swalat eshanu z'itegeko buri munsi na buri joro ari zo: Al Faj'ri, A-Dhwuh'ri, Al Asr, Al Magrib, Al Isha'u, wubahiriza ibisabwa, inkingi n'amategeko yazo. Inkingi ya gatatu: Gutanga amaturo y'itegeko, kikaba ari igikorwa cy'itegeko cyo kwiyegereza Allah utanga umutungo wujuje igipimo runaka cyagenwe n'amategeko y'idini, aya maturo akaba ahabwa abayakwiye. Inkingi ya kane: Ni ugukora umutambagiro mutagatifu i Makat ukahakorera ibikorwa by'amasengesho, ugamije kugaragira Allah Nyr'ubutagatifu. Inkingi ya gatanu: Ni igisibo cyo mu kwezi kwa Ramadhan, aho umuntu yiyima ibyo kurya no kunywa n'ibindi bituma asiburuka afite umugambi wo kwiyegereza Allah, ahereye umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburenganzira Allah afite ku bagaragu be, n'ubwo abagaragu be bamufiteho, kandi ko uburenganzira bwa Allah ku bagaragu be ari uko batagomba kumubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Kandi ko uburenganzira bw'abagaragu kuri Allah ari uko ntawe azigera ahana ari mu bagaragiraga batamubangikanya n'ikindi icyo ari cyo cyose. Hanyuma Muadh aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ese iyi nkuru najya kuyibwira abantu nabo bakayishimira? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubuza itinya ko abantu bazirara!
Hadeeth details

Igihe kimwe Muadh Ibun Djabal (Imana imwishimire) yari ahetswe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku ngamiya, nuko iramuhamagara igira iti: Yewe Muadh? Imuhamagara inshuro eshatu; igamije gushimangira agaciro k'ibyo igiye kumubwira! Izo nshuro zose Muadh (Imana imwishimire) yayitabaga agira ati: Ndakwitabye yewe Ntumwa y'Imana inshuro nyinshi, kandi niringiye kunezewa kubera kukwitaba. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imubwira ko nta muntu n'umwe uhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri usibye Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, akabivuga akomeje abikuye ku mutima atabeshya, usibye ko igihe apfuye Allah amuziririza kuzinjira mu muriro. Nuko Muadh (Imana imwishimire) abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) niba iyi nkuru nziza yayibwira abantu kugira ngo bishimire ibyo byiza!? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itinya ko babimenye bakirara, bakareka gukora! Nuko Muadh yanga kubyihererana akiriho abibwira abantu atinya ko yagwa mu cyaha cyo guhisha ubumenyi.
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko umuntu uvuze akanahamya n'ururimi rwe ko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa usibye Allah, agahakana ibindi bigaragirwa mu cyimbo cye, akitandukanya n'andi madini atari Isilamu, icyo gihe umutungo we n'amaraso ye biba bibaye ikizira ku bayisilamu, twe tureba ibigaragara mu bikorwa akora. Icyo gihe ntiyamburwa umutungo we, ndetse nta n'ubwo yicwa, cyeretse akoze icyaha gikomeye cyangwa se ubundi bugome busaba ko yicwa mu mategeko ya Isilamu. Allah akaba ari we uzamucira urubanza ku munsi w'imperuka, niba ari umunyakuri akabimuhembera, niba ari indyarya akabimuhanira.
Hadeeth details

Umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibintu bibiri: Icyatuma umuntu yinjira mu ijuru, n'icyatuma ajya mu muriro? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ikintu kizinjiza umuntu mu ijuru ari uko yapfa agaragira Allah wenyine atamubangikanya n'icyo ari cyo cyose. Naho ikizatuma umuntu ajya mu muriro ni umuntu uzapfa yarabangikanyaga Allah, agashyiriraho Allah ikigirwamana, yaramureshyeshyeje n'ikindi icyo ari cyo cyose mu kugaragirwa kwe, cyangwa se mu kuba ari we Mana yonyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye.
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko uzagira icyo akora mu byo ategetswe gukorera Allah, akagira undi agikorera nko gusaba utari Allah cyangwa se kumusaba inkunga agapfa ari uko akimeza, uwo muntu azaba ari uwo mu muriro. Ibun Masuud (Imana imwishimire) yongeyeho avuga ko uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru.
Hadeeth details

Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yohereje Muadh Ibun DJabal (Imana imwishimire) mu gihugu cya Yemeni agiye kubigisha no kubahamagarira kuyoboka Allah, yamugaragarije ko azahura n'abantu bahawe igitabo, kugira ngo abitegure, hanyuma atangire kubibahamagarira ahereye ku cy'ingenzi kubirusha. Akaba agomba guhera kukubahamagarira mbere na mbere ku gutunganya imyemerere, bahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Kubera ko kubera iyo myemerere mizima ituma baba abayisilamu; nibamara kwicisha bugufi kuri ibyo, uzabategeka guhozaho iswala, kubera ko ari ryo tegeko rihambaye nyuma yo kwemera no guhamya Imana imwe rukumbi. Nibamara kwitwararika iswala no kuyubahiriza, uzategeke abakire muri bo gutanga amaturo agaruka ku bacyene babo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo yahise imwihanangiriza imubuza kwegera imitungo yabo ihenze bakunze, kubera ko icyo bategetswe ari ugutanga mu rugero. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imugira inama yo kwitandukanya n'amahugu, kugira ngo hatazagira uwo ahuguza maze akamusabira nabi kubera ko ubusabe bw'uwagujwe bwakirwa!
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko umuntu uzagerwaho n'ubuvugizi bwayo ku munsi w'imperuka ari wa wundi wavuze uti: LA ILAHA ILA LLAH: Nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, abikuye ku mutima, kandi akaba atabangikanya Imana cyangwa se ngo akorere ijisho!
Hadeeth details

Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera kurimo inzego nyinshi, zikubiyemo ibikorwa n'imyemerere ndetse n'imvugo. Kandi ko urwego ruruta izindi ari ijambo LA ILAHA ILA LLAH, uzi ibisobanuro byaryo, ushyira mu bikorwa ibirikubiyemo by'uko Allah ariwe Mana yonyine ikwiye kugaragirwa yonyine nta yindi. Kandi ko igikorwa giciriritse mu bikorwa byo kwemera ari ugukura mu nzira ikibangamira abantu. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije ivuga ko no kugira isoni ari kimwe mu bigize ukwemera, kubera ko ari umuco utuma nyirawo akora ibikorwa byiza akareka ibibi.
Hadeeth details