Kandi mutunganye umutambagiro mutagatifu wa Hija na Umura[1] kubera Allah; Ariko nihabaho impamvu ituma mutabikomeza (mwari mwabitangiye), muzatange igitambo kiboroheye. Kandi ntimukogoshe imisatsi yanyu kugeza igihe itungo ry’igitambo rigereye aho ribagirwa. Ariko uzaba arwaye muri mwe cyangwa afite ikimubangamiye ku mutwe we (gituma yogosha umusatsi), agomba gutanga incungu yo gusiba, ituro cyangwa se kubaga itungo. N’igihe muzaba mutekanye, uzaba arangije gukora umutambagiro mutagatifu wa Umura yaziruriwe ibyari biziririjwe kuri we mu gihe ategereje gukora umutambagiro mutagatifu wa Hija, azatange igitambo kimworoheye, naho utazakibona azasibe iminsi itatu akiri mu mutambagiro mutagatifu wa Hija n’iminsi irindwi igihe muzaba mugarutse iwanyu. Iyo ni iminsi icumi yuzuye (mugomba gusiba). Ibyo ni kuri wa wundi umuryango we udatuye i Maka. Kandi mugandukire Allah, munamenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze.
[Al Baqarat (Inka)] • 196
Irimo ibimenyetso bigaragara; (muri byo hari) ahantu Aburahamu yahagaze (ayubaka); kandi uyinjiyemo aba atekanye. Allah yategetse abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija) kuri iyo ngoro k’ubifitiye ubushobozi. Uzahakana (itegeko rya Hija), mu by’ukuri, Allah arihagije nta cyo akeneye ku biremwa.
[Al Im’ran (Umuryango Wa Imurani)] • 97
Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfushije bizibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mugandukire Allah we muzakoranyirizwa iwe.
[Al Maidat] • 96
Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi yashyizeho) amezi (ane) matagatifu, amatungo y’ibitambo ndetse n’imitamirizo (yambikwa ayo matungo; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose.
[Al Maidat] • 97
Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu.